Umugani wa Nyarubwana (1) :

Kera umuntu yarahagurukaga akajya guhakirwa inka, akagabana vuba cyangwa se bitinze, inka akayicyura, hakabaho n'urambirwa cyangwa se aho yacyeje baragaye imilimo ye, ubwo agataha amara masa.

Uwagabanaga inka akayicyura ntibyaciraga aho, yaratahaga ariko akagira iminsi yo gufata igihe kwa Shebuja, habaga iyo umugaragu atinda cyangwa agataha vuba, ibyo byaterwaga n'umuhatse.

Umugabo yagiye gufata igihe kwa Shebuja asiga umugore n'abana bakiri batoya, ajyana n'imbwa ye, Nyarubwana, atindayo ndetse haza no gutera akanda. Imbwa irasonza na Shebuja.

Umugabo atekereza gutaha adasezeye biramunanira kuko yatinyaga kuzanyagwa inka ze.

Bukeye Nyarubwana ihamagara Shebuja iramubwira iti «ko ureba tugiye gupfa tuzize inzara nta kuntu twakwirwanaho?» Umugabo ati «bite?»

Nyarubwana iti «nzajya guhiga inkware, inkwavu, isha, maze njye ahiherereye notse, nizishya nze nguhamagare tulye!»

Umugabo aremera asangira na Nyarubwana.

Igihe cyo gutaha kiragera.

Umugabo n'imbwa ye bageze mu nzira umugabo ati «umva rero, Nyarubwana, ubu turatashye, kandi narahemutse twarasangiye! Uzamenye ntuzagire icyo uhingukiriza umugore wanjye, ntuzagire n'undi muntu ubwira! Uzaramuka ubivuze nkazakwica!»

Nyarubwana iti «sinshobora kumena ibanga.»

Baragenda bagera imuhira.

Umugabo arakirwa arazimanirwa, Nyarubwana na yo bayiha ibiyikwiye.

Bukeye umugore abaza umugabo we ati «ariko wowe n'imbwa yawe ko mwabyibushye, mwabyibuhijwe n'iki?»

Umugabo ati «kwa databuja badufashe neza cyane, baturinda icyitwa inzara cyose.»

Umugore ntiyashirwa, bibahooo. ./..

Ibikurikira murabisanga kuri paji (page) Umugani wa nyarubwana (2) ...


Urundi rutonde
Amaco y'inda (1) :
Umugani wa cacana (1) :
Ruhato n'agasamuzuri (1) :
Imana iruta imanga (1) :
Utazi ubwenge ashima ubwe :
Ngoma ya sacyega (1) :
Umugani wa Ngunda (1) :
Umukobwa wo mu gisabo (1) :
Ngarama na Saruhara (1) :
Ikirura n'umwana w'intama :
Umugani wa Nyiranda (1) :
Umugani w'ubushwiriri (1) :
Urwango rw'injangwe n'imbeba :
Umunebwe n'Umunyabwira :
Karyamyenda :
Imbwa n'igisambo :
Umusaza n'abuzukuru be (1) :
Uburyarya bwa bakame (1) :
Umugore w'umutindi nyakujya (1) :
Nyiramwiza (1) :
Umugani wa ndabaga (1) :
Umurage w'abavandimwe batatu (1) :
Umugani wa Nyarubwana (1) :
Umugani wa Nyashya na Baba (1) :
Imbeba y'inyamerwe :
Umugani w'uruyongoyongo :
Ugiye iburyasazi :
Umwana w'ingayi :
Inzozi z'umuntu w'umukene (1) :
Ikirura na Bwiza (1) :
Biraro Mutemangando (1) :
Umugani wa Ngunda (2) :
Umugani wa Ngunda (3) :
Umugani wa Ngunda (4) :
Umugani wa Ngunda (5) :
Umugani wa Ngunda (6) :
Amaco y'inda (2) :
Biraro Mutemangando (2) :
Ikirura na Bwiza (2) :
Imana iruta imanga (2) :
Inzozi z'umuntu w'umukene (2) :
Ngarama na Saruhara (2) :
Ngarama na Saruhara (3) :
Ngoma ya sacyega (2) :
Nyiramwiza (2) :
Ruhato n'agasamuzuri (2) :
Uburyarya bwa bakame (2) :
Uburyarya bwa bakame (3) :
Umugani w'ubushwiriri (2) :
Umugani wa cacana (2) :
Umugani wa ndabaga (2) :
Umugani wa Nyarubwana (2) :
Umugani wa Nyarubwana (3) :
Umugani wa Nyashya na Baba (2) :
Umugani wa Nyashya na Baba (3) :
Umugani wa Nyashya na Baba (4) :
Umugani wa Nyiranda (2) :
Umugore w'umutindi nyakujya (2) :
Umugore w'umutindi nyakujya (3) :
Umukobwa wo mu gisabo (2) :
Umukobwa wo mu gisabo (3) :
Umurage w'abavandimwe batatu (2) :
Umusaza n'abuzukuru be (2) :
Ngoma ya sacyega (3) :